Contact us +250 255 119 738

Nursery Learning

 

Home Nursery Learning
Image
N1

Ubumenyi bw’ibidukikije

Ngewe n’umuryango wange

Iki gitabo cya Ngewe n’umuryango wange 1 cyagenewe abana bo mu mashuri y’inshuke bo mu mwaka wa mbere; kigamije gufasha umwana kugaragaza ko yiyizi nk’umuntu mu muryango kandi ko yifitiye icyizere. Iki gitabo kiri mu itsinda ry’ibitabo 10 by’ikigwa cy’ubumenyi bw’ibidukikije.

View Book

Image
N2

Ubumenyi bw’ibidukikije

Ngewe n’umuryango wange

Iki gitabo cya Ngewe n’umuryango wange 2 cyagenewe abana bo mu mashuri y’inshuke bo mu mwaka wa kabiri; kigamije gufasha umwana kugaragaza akamaro k’ibyumviro by’umubiri we n’uburyo yabifata neza agira uruhare mu kwirinda indwara no kuzirinda abandi. Iki gitabo kiri mu itsinda ry’ibitabo 10 by’ikigwa cy’ubumenyi bw’ibidukikije.

View Book

Image
N3

Ubumenyi bw’ibidukikije

Ngewe n’umuryango wange

Iki gitabo cya Ngewe n’umuryango wange 3 cyagenewe abana bo mu mashuri y’inshuke bo mu mwaka wa gatatu kigamije gufasha umwana kugaragaza ko yiyizi, gufata umubiri we neza no kuwugirira isuku, gutandukanya amasano y’abagize umuryango we mugari kandi ko yumva ko abantu n’imiryango bagira byinshi bahuriraho n’ubwo habaho n’ibibatandukanya. Iki gitabo kiri mu itsinda ry’ibitabo 10 by’ikigwa cy’ubumenyi bw’ibidukikije.

View Book

Image
N1

Ubumenyi bw’ibidukikije

Amatungo

Iki gitabo cy’ Amatungo cyagenewe abana bo mu mashuri y’inshuke bo mu mwaka wa mbere, kigamije gufasha abana gusobanukirwa n’amatungo aho aba n’akamaro kayo. Iki gitabo kiri mu itsinda ry’ibitabo 10 by’ikigwa cy’ubumenyi bw’ibidukikije.

View Book

Image
N2

Ubumenyi bw’ibidukikije

Inyamaswa zo mu gasozi

Iki gitabo cy’Inyamaswa zo mu gasozi cyagenewe abana bo mu mashuri y’inshuke bo mu mwaka wa kabiri, kigamije gufasha umwana kugaragaza ko asobanukiwe n’inyamaswa ziba mu gasozi no kwirinda izabagirira nabi. Iki gitabo kiri mu itsinda ry’ibitabo 10 by’ikigwa cy’ubumenyi bw’ibidukikije.

View Book

Image
N3

Ubumenyi bw’ibidukikije

Inyamaswa ziba mu mazi

Iki gitabo cya Inyamaswa ziba mu mazi cyagenewe abana bo mu mashuri y’inshuke bo mu mwaka wa gatatu, kigamije gufasha abana gutandukanya inyamaswa ziba mu mazi, amatungo n’iziba mu gasozi . Iki gitabo kiri mu itsinda ry’ibitabo 10 by’ikigwa cy’ubumenyi bw’ibidukikije.

View Book

Image
N1, N2, N3

Ubumenyi bw’ibidukikije

Itumanaho n’uburyo bwo gutwara abantu n’ ibintu

Iki gitabo k’ Itumanaho n’uburyo bwo gutwara abantu n’ibintu cyagenewe abana bo mu mashuri y’inshuke bo mu mwaka wa mbere, uwa kabiri n’uwa gatatu, kigamije gufasha abana gusonabukirwa n’itumanaho, uburyo bwo kurikoresha neza no gutanga ubutumwa; uburyo bwo gutwara abantu n’ibintu hirindwa impanuka. Iki gitabo kiri mu itsinda ry’ibitabo 10 by’icyigwa cy’ubumenyi bw’ibidukikije.

View Book

Image
N1, N2, N3

Ubumenyi bw’ibidukikije

Ibidukikije kamere n’ibyakozwe n’abantu

Iki gitabo k’ Ibidukikije kamere n’ibyakozwe n’abantu cyagenewe abana bo mu mashuri y’inshuke kuva mu mwaka wa mbere,uwa kabiri n’uwa gatatu,kigamije gufasha abana kugaragaza ko basobanukiwe n’ibidukikije kamere n’ibyakozwe n’abantu biranga aho batuye bagira uruhare mu kubyitaho, kubibungabunga no kubana nabyo no gushimira Imana ibyo yaremye. Iki gitabo kiri mu itsinda ry’ibitabo 10 by’ikigwa cy’ubumenyi bw’ibidukikije.

View Book

Image
N1, N2, N3

Ubumenyi bw’ibidukikije

Ibiribwa, ibinyobwa n’ibimera

Iki gitabo k’ Ibiribwa, ibinyobwa n’ibimera cyagenewe abana bo mu mashuri y’inshuke bo mu mwaka wa mbere, uwa kabiri, uwa gatatu , kigamije gufasha abana gusobanukirwa n’ibiribwa, ibinyobwa n’ibimera biboneka aho batuye bagira uruhare mu kubyitaho, kubibungabunga no kubana nabyo no gushimira Imana ibyo yaremye kandi birinda ibinyobwa bisindisha. Iki gitabo kiri mu itsinda ry’ibitabo 10 by’ikigwa cy’ubumenyi bw’ibidukikije.

View Book

Image
N1, N2, N3

Ubumenyi bw’ibidukikije

Ibigo n’ imirimo ikorerwa aho dutuye

Iki gitabo k’Ibigo n’imirimo ikorerwa aho dutuye cyagenewe abana bo mu mashuri y’inshuke kuva mu mwaka wa mbere, uwa kabiri n’uwa gatatu kigamije gufasha abana kugaragaza ko basonukiwe n’ibikorerwa mu mudugudu batuyemo, igihugu cyacu n’akamaro bifite mu iterambere ry’abaturage.Iki gitabo kiri mu itsinda ry’ibitabo 10 by’ikigwa cy’ubumenyi bw’ibidukikije.

View Book

Image
N1, N2, N3

Ubugeni n’umuco

Ubugeni n’umuco

Iki gitabo cy’Ubugeni n’umuco cyagenewe abana bo mu mashuri y’inshuke bo mu mwaka wa mbere, uwa kabiri n’uwa gatatu kigamije guteza imbere ubushobozi bw’umwana bwo gutekereza, kugororokerwa mu ngingo z’ intoki, gukunda ibyiza, gukangura ubwonko n’ibyumviro, kwizihirwa no kwizihiza abandi yigirira icyizere agaragaza ibitekerezo n’imbamutima bye.

View Book

Image
N1, N2, N3

Ibonezabuzima

Ibonezabuzima

Iki gitabo k’Ibonezabuzima cyagenewe abana bo mu mashuri y’inshuke bo mu mwaka wa mbere, uwa kabiri n’uwa gatatu; kigamije guteza imbere imiyego y’ingingo nini n’intoya, ubushobozi bwo kwiyitaho no kwita ku bikoresho bye, kwirinda indwara, kurya indyo yuzuye no kugereranya ibintu n’igihe byakorewe bigatuma arangwa n’ umuco w’ubuziranenge.

View Book

Image
N1, N2, N3

Igitabo k’Imibare

Igitabo k’Imibare

Iki gitabo k’Imibare cyagenewe abana bo mu mashuri y’inshuke bo mu mwaka wa mbere, uwa kabiri n’uwa gatatu; kigamije gufasha abana kugira ubushobozi bw’ibanze bwo mu mibare harimo ubwo gutekereza, gushyira mu gaciro, ubushishozi , ubushakashatsi no gukemura ibibazo mu buzima bwabo bwa buri munsi, bizatuma umwana abasha gukorana n’abandi, gukorera kuri gahunda, no gushyira ibintu mu mwanya wabyo.

View Book

Independent & Cooperative Learning

Students learn how to work together and independently to accomplish tasks, both in and outside of the classroom.

Critical Thinking

We encourage children to develop problem solving skills from an early age so they can apply their minds to any of life's challenges.

Peace Education

Our message of peace is advocated in everything we do and corporal punishment is never used at our school.

Contact: